Ikiganiro nagiranye na Ikondera Infos aho namusobanuriye ko ntihanganira:

Igihu bamwe bashyira ku mateka y’u Rwanda,
Ko bagoreka amateka bubika urusyo ku BAHUTU, bituma n’uwapfushije adashobora gutaka, 
n’ibindi n’ibindi.
Muri byinshi naganiriye n’Ikonderainfos, niciraga ijisho PEREZIDA KAGAME ngira nti:” MANDA YA GATATU IRASEMA”. Ndashima kandi Bwana Sisi Evariste wagaragaje ko mu gihe Abatutsi bahungaga igihugu muri za 1959, abana babo bo bakomeje kwiga, bitandukanye no muri 1994 abahutu bahunga, ko abana b’abahutu, abatishwe bahunganye n’ababyeyi babo.Ubutumwa bwa Madamu bwa nge ku banyarwanda bose ngo ni uko “KUBANA BIRUTA BYOSE”.